39 Arakanguka maze ategeka umuyaga, abwira inyanja ati, "Ceceka! Tuuza!" Nuuko umuyaga urahoosha, habaho ituuze. 40 Yesu arababaza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba? Nta kwizeera mufite?"
41 Abiigiishwa baratiinya caane, barabazanya bati, "Mbese uyu ni muntu ki, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?"