Yesu Akiza Umuntu Uteewe n’Abadayimooni
1 Yesu n’abiigiishwa be bagera haakurya y’inyanja y’i Galileeya, mu gihugu ca Geraseni5:1 Mu gihugu ca Geraseni Bimwe mu bindi byanditswe byera bivuga Mu gihugu c’Abagadareeni cangwa Gerasa . 2 Akiva mu bwato, asanganirwa n’umuntu uvuye mu irimbi. Uwo muntu yari ateewe n’abadayimooni. 3 Yari atuuye mu bituuro. Nta muntu washoboraga kumuboha, nuubwo haaba gukoreesha injegeri. 4 Akenshi, baamuboheeshaga injegeri mu maboko, bakamwambika imihama mu maguru, ariko buri uko baamubohaga, injegeri zo mu maboko n’imihama yarabicaagaguraga. Nta muntu wari ufite imbaraga zo kumushobora. 5 Igihe coose, ku manywa na n’ijoro yazereeraga mu irimbi no ku busozi, ari kuvuza induuru kandi yiikebaguriisha amabuye.
6 Abona Yesu ahinguka haakurya, yiruka amusanga, amugezeho, aramupfukamira. 7 Amutakambira mu ijwi rirenga ati, "Yesu, Mwana w’Imaana isumba byose, uranshaakaho iki? Ndakwinginze, ntuunyice urupfu rw’agashinyaguro!" 8 Kuko yari yamubwiye ati, "Dayimooni, va muri uwo muntu!"
9 Yesu aramubaza ati, "Witwa nde?"
Aramusubiza ati, "Nitwa Giteeronyamwinshi, kuko turi benshi!" 10 Nuuko yinginga Yesu caane kutabiirukana muri ico gihugu.
11 Haafi aho kuri uwo musozi, haari umugana w’ingurube ziri kuriisha. 12 Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Niibura, twohereze twinjire muri ziriiya ngurube." 13 Arabeemerera, nuuko abo badayimooni bava muri wa muntu binjira muri izo ngurube, maze uwo mugana woose urindimukira kuri ako gacuri wisuuka mu nyanja urarohama. Izo ngurube zoose hamwe zaari nk’ibihumbi bibiri.
14 Abashumba baari baziragiye babiboonye, bariiruka, iyo nkuru bayikwiza hoose mu ma tawuni no mu byaro. Abantu baaza kureeba ibyabaaye iby’ari byo.