Yesu Akiiza Umugore no Kuzuura Umukoobwa wa Yayiro
21 Ubwo Yesu yari amaze kwambukira mu bwato aja haakurya y’inyanja, abantu benshi barahateeranira, kandi yari iruhande rw’inyanja. 22 Umwe mu batware b’i Sinagoogi witwaga Yayiro araaza, amuboonye yikubita imbere y’ibirenge bye 23 aramwinginga caane ati, "Agakoobwa kanje kararembye, kagiiye gupfa. Nyaabuna ngwino ukarambikeho ibiganza, gakire, kabeho."
24 Yesu agendana na we. Abantu benshi bakurikira Yesu bamubyiga.
25 Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri, 26 yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba. 27 Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y’abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we, 28 kuko yibwiraga mu mutima ati, "Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira."
29 Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara. 30 Yesu ahita amenye ko imbaraga zimuvuuyemo, ahindukira abantu arababaza ati, "Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?"
31 Abiigiishwa be baramusubiza bati, "Urabona ukuntu abantu bari kukubyiganiraho, naawe ukabaza ngo ‘Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?’ "
32 Ariko Yesu akomeza kureeba impande zoose kugira ngo abone uwamufasheho. 33 Uwo mugore agira ubwoba bwinshi ahinda umushitsi, maze amwikubita imbere amubwiza ukuri kuko yari azi ibimaze kumubaho. 34 Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro maze ukire indwara yaawe."
35 Yesu akivuga ibyo, hagira intumwa zivuuye kwa Yayiro zimubwira ziti, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Uracaaruhiriza iki Umwigiisha?"
36 Yesu ntiyiita ku byo baavugaga, maze abwira wa mutware w’i Sinagoogi ati, "wiitiinya, ahuubwo izeere." 37 Ntihaagira uwo yeemerera kumukurikira keretse Peetero, Yaakobo na Yohaana mwene nyina wa Yaakobo. 38 Bageze kwa Yayiro, Yesu abona ko hari urusaku rw’abarira bacura imiboroogo. 39 Yinjira mu nzu arababwira ati, "Ni iki kibateera umudugararo no kuborooga? Umwana ntaabwo yapfuuye ahuubwo arasinziiriye!"
40 Baramuseka caane, abategeka ko baja hanze maze asigarana na se w’umwana na nyina hamwe n’abiigiishwa batatu yari yazanye na bo nuuko baja mu gisenge aho umwana ari.
41 Amufata ukuboko aramubwira ati, "Talisa, kumi," gisobaanurwa ngo, "Gakoobwa, byuka!"
42 Ako kaanya ako gakoobwa karahaguruka gatangira kwitoorora aho ngaho. Kaari kamaze imyaka cumi n’ebyiri y’ubukuru. Birabatangaaza caane. 43 Yesu arabiihanangiriza ngo hatagira uwo babibwira, nuuko abategeka kugaburira uwo mwana.