25 Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri, 26 yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba. 27 Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y’abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we, 28 kuko yibwiraga mu mutima ati, "Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira."
29 Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara.