35 Umunsi ukuze, abiigiishwa be baramwegeera baramubwira bati, "Dore aha turi ntihatuuwe, kandi buriije, 36 baseezerere kugira ngo baje mu mpande zoose z’ibyaro bashobore kwigurira ibyokurya."
37 Ariko we arababwira ati, "Nimubahe ibyokurya."
Baramubwira bati, "Uragira ngo tuje kugura imigaati iguze idinaari magana abiri, maze tubahe barye?"
38 Arababaza ati, "Mufite imigaati ingahe? Nimuje kureeba."
Babiboonye, baramubwira bati, "Dufite imigaati itaanu, n’isamaaki ebyiri."
39 Nuuko ategeka ko biicaza abantu ku gacaaca, mu dutsiko. 40 Maze biicara mu dutsiko tw’abantu ijana ijana, na mirongo itaanu mirongo itaanu. 41 Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba ku ijuru, ashiimira Imaana, amaanyura ya migaati, ayiha abiigiishwa be ngo na bo bayihe abantu, nuuko na za samaaki ebyiri arazibagaburira. 42 Boose bararya barahaaga, 43 kandi hasigara intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungunyukira bw’imigaati hamwe n’ubw’isamaaki. 44 Abo baariiye banganaga abagabo ibihumbi bitaanu.