Pular para o conteúdo
Publicidade

MARIKO 7

Yesu Akiza Umuragi

31 Yesu ava mu gace k’i Tiiro, yambuka i Sidoni agera ku ngezi y’i Galileeya mu gace gafite ama tawuni cumi. 32 Abantu bamuuzanira umuntu wapfuuye amatwi kandi avuga imitepfu, baramwinginga ngo amurambureho ikiganza. 33 Yesu amujaana ahiitaaruuye amuvaana mu bantu, ashira intoki ze mu matwi y’uwo muntu, aciira amacandwe, amufata ku rurimi. 34 Yesu areeba heejuru, asuhuuza umutima, abwira uwo muntu ati, Efafata, bisobaanurwa ngo Zibuuka. 35 Ako kaanya amatwi ye atangira kumva, n’ururimi rwe rurabohooka atangira kuvuga neeza. 36 Yesu abategeka ko batagira uwo babibwira, ariko uko yarushaga kubabuza, ni ko baarushagaho kubyamamaza. 37 Baratangaara caane baravuga bati, "Byose abikoze neeza, atuma abapfaamatwi bumva kandi akavugiisha n’abaragi!"

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também