9 Arababwira ati, "Mushaakashaakiisha uburyo bwo kwirengagiza itegeko ry’Imaana kugira ngo mukomeze imigenzo yaanyu. 10 Kuko Moose yavuze ati, ‘Wuubahe ababyeyi baawe’ kandi, ‘Uzaatuka se cangwa nyina akwiriye gupfa.’ 11 Na ho mwebwe mukavuga muti, umuntu naabwira se cangwa nyina ati, ‘Ubufasha naakaguhaaye, nabugize Ituuro ry’Imaana.’ 12 Bibaaye bityo yemerewe kutagira ico afashiisha se cangwa nyina, 13 nuuko reero ijambo ry’Imaana mukariha agaciiro gake kugira ngo mukurikize imigenzo yaanyu yababaayemo akarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa bityo."