5 no kuri Yesu Kristo, umuhamya wiringirwa, wabanjirije abandi kuzuuka, kandi akaba umutware w’abaami bo ku isi.
Koko Kristo aradukunda kandi yadukijije ibyaha byacu igihe amena amaraso ye. 6 1:6 Ibya 5:10.Yaduhaaye gutegeka nk’abaami kandi aduha guheereza Imaana Se nk’abaheerezabitambo. Icuubahiro n’ubutware bibe ibye iteeka ryose, Amiina.