Pular para o conteúdo
Publicidade

João 13

Yesu Akarabya Abiigiishwa be Ibirenge

1 Mbere y’umunsi mukuru wo Kunyurwaho, Yesu yari azi ko igihe ce kigeze co kuva muri iyi si akaja kwa Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza ku iheerezo.

2 Sataani yari yamaze kwemeza umutima wa Yuda mwene Simooni Isikariyoti ko amugambaanira. Nuuko bari gufungura ibya nimugorooba 3 Yesu, azirikanye ko Se yamweguriye ibintu byose, kandi ko yakomootse ku Maana, kandi ko agomba gusubira ku Maana, 4 ava ku meeza, yikuuramo umwiteero we, maze afata itaahuro arayikenyera. 5 Nuuko asuka amaazi ku beesani maze atangira gukarabya ibirenge by’abiigiishwa be, akabihanaguza ya taahuro yari akenyeye. 6 Ageze kuri Simooni Peetero, Peetero aramubwira ati, "Nyagasani, ugiiye kunkarabya ibirenge?"

7 Yesu aramusubiza ati, "Ntaabwo wamenya ibyo nkora ubu, ariko haanyuma uzaabisobaanukirwa."

8 Peetero ni ko kumubwira ati, "Ntuuziigera unkarabya ibirenge." Yesu aramusubiza ati, "Ndamutse ntagukarabije ibirenge, ntaaco tuzaaba tugihuuriyeho."

9 Simooni Peetero ni ko kumusubiza ati, "Nooneho reero Nyagasani, ntunkarabye ibirenge byonyine, ahuubwo unkarabye n’amaboko ndetse n’umutwe!"

10 Yesu aramusubiza ati, "Uwiiyuhagiye umubiri ntaabwo aba yiifuuza gukaraba ukundi, keretse ibirenge,13:10 Ibindi byanditswe ntibyongeraho, Keretse ibirenge. kuko aba yiisukuuye weese. Kandi koko murasukuuwe, n’ubwo atari mwese." 11 Yesu yari azi ugiiye kumugambaanira, kandi niyo mpamvu yavuze ati, "Ntaabwo ariko mwese muri abeere."

12 13:12 Luk 22:27. Amaze kubakarabya ibirenge, yongera kwambara umwiteero we, no gusubira ku meeza, arababaza ati, "Aho musobaanukiwe ico maze kubakorera? 13 Munyita Umwigiisha na Nyagasani, kandi koko murashitsa, kuko ni wo ndi we. 14 Noone reero ubwo njeewe, Nyagasani kandi Umwigiisha mbakarabije ibirenge, namwe mugomba kuja mubikarabyanya. 15 Mbahaaye urugero, kugira ngo namwe muje mukora nk’uko mbakoreye. 16 13:16 Mat 10:24; Luk 6:40; Yoh 15:20.Ndababwira ukuri yuuko, nta bagaragu13:16 Imbaata. baruta sheebuja, kandi nta ntumwa zaaruta uwazitumye. 17 Nimumenya ibyo, murahiirwa muramutse mubikurikije.

Veja também