11 Ntaabwo nkiri mu isi, ariko bo bari mu isi, kandi nje ngusanga. Daata weera, abo wampaaye barindishe izina ryawe wampaaye, kugira ngo babe umwe nk’uko naatwe turi umwe. 12 17:12 Yoh 13:18.Igihe nari kumwe na bo, nabarindaga nkoreesheje imbaraga z’izina ryawe wampaaye. Narabarinze ntihaagira n’umwe muri bo utaakara, keretse uwari waragenewe kurimbuka kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.
Publicidade