Publicidade

João 19

23 Abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajaana imyambaro ye maze bayigabamo kane, buri musirikare ajaana umugabane we. Bajanye n’ikanzu ye ariko iyo kanzu ntaabwo yari ifite umubariiro, ahuubwo yari iboshwe kuva heejuru kugeza haasi. 24 Abasirikare barabwirana bati, "Ntituyitandure, ahuubwo reka tuyikorereho ubufindo, maze tumenye uri buyijaane." Bityo huuzuzwa ibyanditswe ngo,

"Bigabanyije imyambaro yanje,

maze ikanzu yanje bayikoreraho ubufindo."

Uko ni ko abasirikare baabigenjeje.

25 Iruhande rw’umusaraba wa Yesu haari hahagaze nyina, nyinawaabo, Mariya umugore wa Kilopasi, na Mariya Magadaleena. 26 Yesu aboonye nyina na wa mwigiishwa yakundaga bahagararanye, abwira nyina ati, "Mugore, dore umwana waawe."

27 Abwira wa mwigiishwa ati, "Nguyu nyoko." Uheereye ubwo, uwo mwigiishwa amujaana iwe.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-