Ubukwe bw’i Kaana
1 Ku munsi wa gatatu haari ubukwe mu tawuni y’i Kaana mu disiturikiti y’i Galileeya. Nyina wa Yesu yari yaataashe ubwo bukwe. 2 Yesu n’abiigiishwa be na bo baari baatumiwe muri ubwo bukwe. 3 Divaayi imaze gushira, nyina wa Yesu aramubwira ati, "Nta divaayi bagifite."
4 Yesu aramusubiza ati, "Mubyeyi, nje na we ibyo ntibitureeba. Igihe canje ntikiraagera"
5 Nyina wa Yesu abwira abagabuzi ati, "Mukore ico ari bubabwire coose."
6 Imbere yaabo haari hateretswe ibibindi bitandatu bibaajwe mu mabuye. Abayuuda baasukagamo amaazi agakoreeshwa mu mihango yaabo yo kwiyeza. Buri kibindi caajagamo nka lita ijana. 7 Yesu arababwira ati, "Nimwuzuze amaazi muri ibyo bibindi." Nuuko barabyuzuza kugeza ku rugaara. 8 Yesu arongera arababwira ati, "Noone reero nimudaheho, maze mujaanire mukuru w’ubukwe." 9 Mukuru w’ubukwe asogongeye ku maazi yahindutse divaayi, ntiyamenya aho iturutse, (ukuyeho abagabuzi baadashe ayo maazi ni bo baari bahaazi), mukuru w’ubukwe ahamagara umukwe 10 aramubwira ati, "Ubusanzwe, babanza kugabura divaayi nziiza, haanyuma abantu baamara guhaaga bakagabura itaryoshe. Ariko wowe wakomeje kugabura divaayi iryoshe kugeza n’ubu."
11 Yesu yakoreye iki gitangaaza ce ca mbere i Kaana y’i Galileeya. Mu gukora ibi, yeerekanye ikuzo rye, nuuko abiigiishwa be baramwizeera.