Pular para o conteúdo
Publicidade

YOHAANA 20

Yesu Abonekera Mariya Magadaleena

11 Mariya yari ahagaze ku mva arira. Akirira, aruunama arunguruka20:11 Mu Rugiriki, ijamboKurunguruka ntaabwo irishirwaho mu mva, 12 maze abona abaamalayika babiri bambaye imyenda yeererana, biicaye aho umurambo wa Yesu wari urambitswe, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge. 13 Baramubwira bati, "Mugore, kuki uri kurira?"

Arabasubiza ati, "Umwami wanje baamujaanye, noone nayobewe iyo baamushize."

14 Amaze kuvuga atyo, arahinduka areeba inyuma maze abona Yesu ahahagaze, ariko ntiyamenya ko ari we. 15 Yesu aramubaza ati, "Mugore, urarizwa n’iki? Urashaaka nde?"

Yiibwira ko ari umukozi wo mu murima, aramusubiza ati, "Mutware, niiba ari wowe wamujaanye ahandi, mbwira aho wamushize, maze mukuureyo, mujaane."

16 Yesu aramuhamagara ati, "Mariya!"

Arahinduka maze avuga mu ruheburaayo20:16 Mu Arameyiki ati, "Rabuni!" (Kimenyeesha Mwigiisha).

17 Yesu aramubwira ati, "Utankoraho kuko ntaabwo nari naazaamuuka ngo nje kwa Daata, ahuubwo genda usange beene Daata maze ubabwiire uti, Nzaamuutse nja kwa Daata ari we So, ku Maana yanje ari yo Maana yaanyu."

18 Nuuko Mariya Magadaleena aragenda abwira abiigiishwa ati, "Naboonye Nyagasani." Maze abateekerereza ibyo yamubwiye.

Veja também