14 Amaze kuvuga atyo, arahinduka areeba inyuma maze abona Yesu ahahagaze, ariko ntiyamenya ko ari we. 15 Yesu aramubaza ati, "Mugore, urarizwa n’iki? Urashaaka nde?"
Yiibwira ko ari umukozi wo mu murima, aramusubiza ati, "Mutware, niiba ari wowe wamujaanye ahandi, mbwira aho wamushize, maze mukuureyo, mujaane."
16 Yesu aramuhamagara ati, "Mariya!"
Arahinduka maze avuga mu ruheburaayo20:16 Mu Arameyiki ati, "Rabuni!" (Kimenyeesha Mwigiisha).