Yesu Abonekera Abiigiishwa be
19 Kuri uwo munsi nimugorooba, ari wo munsi ubanziriza icumweru, abiigiishwa baari bateeranye. Baari bikingiranyije mu nzu ku bwo gutiinya Abayuuda. Yesu araaza abahagarara hagati arababwira ati, "Nimugire amahoro" 20 Amaze kuvuga atyo, abeereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Nuuko abiigiishwa baboonye Nyagasani baraneezeerwa. 21 Yesu yongera kubabwira ati, "Nimugire amahoro. Uko Daata yantumye, nanje ndabatumye." 22 Amaze kuvuga atyo, abahumeekeraho maze arababwira ati, "Ni mwakiire Umwuka Weera. 23 20:23 Mat 16:19; 18:18.Abo muzaababarira ibyaha boose, bazaaba babibabariwe, abo mutazaabibabarira boose, bazaaba batabibabariwe."