Pular para o conteúdo
Publicidade

João 20

Yesu na Tomasi

24 Ariko Tomasi umwe muri ba cumi na babiri witwaga Mahasa20:24 Didimasi, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yaaje. 25 Abandi biigiishwa baramubwira bati, "Twaboonye Nyagasani."

Ariko we arabasubiza ati, "Nintabona umwenge w’imisumaari mu biganza bye, kandi sinshiremo urutoki rwanje, ngo nshire n’ikiganza canje mu rubavu rwe, sinzeemera."

26 Hashize iminsi munaane, abiigiishwa na bwo baari bateeraniye mu nzu, nooneho Tomasi yari kumwe na bo. Nuubwo inzuugi zaari zikinze, Yesu araaza ahagarara hagati yaabo arababwira ati, "Nimugire amahoro." 27 Haanyuma abwira Tomasi ati, "Shira urutoki rwawe hano maze ureebe ibiganza byanje. Zana ikiganza caawe maze ugishire mu rubavu rwanje. Reka gushidiikanya ahuubwo emera."

28 Tomasi aramusubiza ati, "Nyagasani kandi Maana yanje!"

29 Yesu aramubwira ati, "Wemejwe n’uko umboonye? Hahiirwa abiizeera bataboonye."

Veja também