29 Yesu aramubwira ati, "Wemejwe n’uko umboonye? Hahiirwa abiizeera bataboonye."
Ikigendererwa c’iki Gitabo
30 Yesu yakoreye imbere y’abiigiishwa be ibindi bitangaaza byinshi, bitanditswe muri iki gitabo. 31 Ariko ibi byanditswe kugira ngo mwemere20:31 Mukomeze kwemera ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imaana, kandi ngo nimumwemera mugire ubugingo buhoraho.