3 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko, nta muntu n’umwe ushobora kubona Ubwami bw’Imaana atabyawe ubwa kabiri."
4 Nikodemu aramubaza ati, "Mbese umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri ate kandi akuze? Mbese yakongera gusubira mu nda ya nyina, ngo abyarwe ubwa kabiri?"
5 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko ntaan’umwe wakwinjira mu bwami bw’Imaana atabyawe n’amaazi n’Umwuka.