3 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko, nta muntu n’umwe ushobora kubona Ubwami bw’Imaana atabyawe ubwa kabiri."
4 Nikodemu aramubaza ati, "Mbese umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri ate kandi akuze? Mbese yakongera gusubira mu nda ya nyina, ngo abyarwe ubwa kabiri?"
5 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko ntaan’umwe wakwinjira mu bwami bw’Imaana atabyawe n’amaazi n’Umwuka. 6 Ikibyawe n’umubiri na co ni umubiri, kandi ikibyawe n’Umwuka, ni umwuka. 7 Ntibigutangaaze yuuko nkubwiye ngo, ‘Mugomba kubyarwa ubwa kabiri.’ 8 Umuyaga uhuuha weerekeza aho ushaaka, mukumva guhuuha kwawo, ariko ntimumenye aho uturuka cangwa aho weerekeza. Ni na ko uwabyawe n’Umwuka weese amera."