Yesu Akiza Umwana w’Umutware
46 4:46 Yoh 2:1-11. Yesu asubira mu tawuni y’i Kaana muri Galileeya, aho yari yarahinduriye amaazi divaayi. Umutware w’ibwami yari afite umwana urwariye i Kaperenawumu. 47 Uwo mutware yumviise ko Yesu yavuuye i Yudeeya akaba ageze i Galileeya, aragenda, maze amwinginga kumanuka ngo akize umuhungu we kuko yari indembe. 48 Nuuko Yesu aramubwira ati, "Mutaraabona ibimenyeetso n’ibitangaaza ntimwashobora kwizeera."
49 Umutware aramubwira ati, "Daatabuja, banguka tujaane, umwana wanje ataraahwera."
50 Yesu aramusubiza ati, "Subirayo, umwana waawe arabaho." Uwo mutware yizeera ijambo Yesu amubwiye aragenda.
51 Akigenda, ahuura n’abagaragu be mu nzira bamubwira amakuru meeza ko umwana we ari muzima.
52 Nuuko abaza abagaragu be igihe umwana yatangiriye kooroherwa. Baramusubiza bati, "Ejo ku saaha indwi z’amanywa ni ho umuriro wamuvuuyemo." 53 Se w’uwo mwana wari urwaye amenya ko ari yo saaha Yesu yamubwiriye ati, "Umwana waawe ni muzima, ntaaribupfe." Nuuko uwo mutware n’umuryango we woose bizeera Yesu.
54 Iki caari igitangaaza ca kabiri Yesu yakoze amaze kuva i Yudeeya aja i Galileeya.