6 Yesu yavuze ibi, kugira ngo agerageze Filipo kuko we ubwe yari azi ico agiiye gukora.
7 Nuuko Filipo aramusubiza ati, "N’ubwo twaba dufite amashilingi yahemba umukozi imibyizi y’ameezi atandatu, ntaabwo twabona imigaati yaabahaaza ngo niibura buri umwe muri bo aboneho akavungunyukira."
8 Umwe mu biigiishwa be wiitwaga Andereya, mwene nyina wa Simooni Peetero abwira Yesu ati, 9 "Aha hari umuhungu ufite imigaati y’ingano itaanu hamwe n’isamaaki ebyiri. Ariko se, ibyo byamarira iki aba bantu boose?"
10 Yesu aravuga ati, "Nimwicaze abantu boose." Aho hantu haari ubwatsi bwinshi, nuuko abantu6:10 Abagabo bariicara, boose hamwe, baari nk’abantu ibihumbi bitaanu. 11 Nuuko Yesu afata iyo migaati, ayishiimira Imaana, maze ayigabira abaari biicaye. Isamaaki nazo azigenza atyo, arazibagabira, buri umwe abona ibimuhaagije nk’uko abishaaka. 12 Bamaze guhaaga, Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Nimutooragure ubuvungunyukira busigaye kugira ngo hatagira ibipfa ubusa." 13 Nuuko bakungaanyiriza hamwe ubuvungunyukira bwasaagutse kuri ya migaati itaanu bamaze kurya, buuzuza intonga cumi n’ebyiri.