Urupfu rwa Laazaaro
1 11:1 Luk 10:38,39. Haari umugabo wari urwaye wiitwaga Laazaaro akaba yari atuuye i Beetaniya, icaaro co Mariya na mwenenyina Marita baari batuuyemo. 2 11:2 Yoh 12:3.Mariya uwo ni we wasiize Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, kandi musaaza we Laazaaro ni we wari urwaye. 3 Bashiki be batuma kuri Yesu bati, "Nyagasani, inshuti yaawe ukunda irarwaye."
4 Yesu abyumviise, aravuga ati, "Iyo ndwara ntaabwo ari iyo kumwica, ahuubwo ni iyo guheesha Imaana ikuzo, kugira ngo Umwana waayo ahaabwe icuubahiro."
5 Nuubwo Yesu yakundaga Marita na mwenenyina, na Laazaaro, 6 yamaze iminsi ebyiri aho yari ari, amaze kumva ko Laazaaro arwaye. 7 Nyuma y’iyo minsi ebyiri, abwira abiigiishwa be ati, "Reka dusubire i Yudeeya."
8 Abiigiishwa be baramubaza bati, "Mwigiisha, Abayuuda bendaga kuguteererayo amabuye noone ushaaka gusubirayo?"
9 Yesu arabasubiza ati, "Mbese umunsi nt’ufite amasaaha cumi n’abiri? Abagenda ku manywa ntaabwo basiitaara, kuko baba babona umuco w’iyi si. 10 Ariko abagenda mu ijoro barasiitaara, kuko umuco uba utari muri bo." 11 Amaze kuvuga atyo, arababwira ati, "Inshuti yaacu Laazaaro yaasinziiriye, ariko ngiiye kumukangura."
12 Abiigiishwa be baramubwira bati, "Nyagasani, niiba yaasinziiriye araba neeza."
13 Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Laazaaro, ariko bo bagateekereza ko yamenyeeshaga gusinziira kwa buri gihe. 14 Nuuko Yesu arabeerurira ati, "Laazaaro yaapfuuye.