1 Yesu arababwira ati, "Ntimuhagarike imitima yaanyu. Mwizeere Imaana, nanje munyizeere. 2 Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya. 3 Kandi niimara kubateguurira umwanya, nzaagaruka maze mbijanire, kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba.
Publicidade
Publicidade