Publicidade

João 14

16 Nanje nzaasaba Daata, na we azaabaha undi Mufasha, kugira ngo abaane namwe ibihe byose. 17 Uwo ni we Mwuka w’ukuri, wo ab’isi badashobora kwakiira kuko batamubona kandi batamuuzi. Ariko mwebwe muramuuzi, kuko abaana namwe, kandi azaaba muri mwe.

18 Sinzaabasiga mwenyine nk’imfubyi, nzaabagarukira. 19 Mumwanya muto, ab’isi ntibazongera kumbona, ariko mwebwe muzambona, kuko ndiho, namwe muzaabaho. 20 Uwo munsi muzaamenya ko mba muri Daata, kandi namwe mukaba muri nje, nk’uko nanje ndi muri mwe.

21 Abeemera amategeko yanje kandi bakayakurikiza ni bo bankunda, kandi abankunda bazaakundwa na Daata, nanje nzaabakunda kandi mbiyereke."

22 Yuda (Utari Isikariyoti) aramubaza ati, "Nyagasani, uzaatwiyereka twenyine ute, utiyeretse ab’isi?"

23 Yesu aramusubiza ati, "Abankunda bazuubaha ijambo ryanje, kandi na Daata azaabakunda, maze nje na Daata tubasange tubaane na bo. 24 Utankunda weese ntaakurikiza inyigiisho yanje, kandi inyigiisho mwumva si iyanje, ahuubwo ni iya Daata wantumye.

25 Ibi mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26 ariko Umufasha, ari we Mwuka Weera, uwo Daata azoohereza mu izina ryanje, ni we uzaabiigiisha byose, kandi abiibutse ibyo nababwiye byose.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-