8 Kandi naamara kuuza, azeereka ab’isi ico icaaha kimenyeesha, ico gukiraanuka bimenyeesha n’ibyo guciirwa urubanza. 9 Azaababwira ibyerekeye icaaha caabo, kuko batanyemeye. 10 Azaababwira ibyerekeye gukiraanuka, kuko ngiye kwa Daata, kandi mukaba mutakimboonye. 11 Azaababwira ibyerekeye urubanza, kuko umutware w’iyi si yaciiriwe urubanza.