Yesu Abonekera Abiigiishwa Barindwi
1 Nyuma y’ibyo, Yesu yongera kubonekera abiigiishwa be ku nyanja ya Tibeeriya, maze ababonekera atya. 2 Simooni Peetero, na Tomasi witwaga Mahasa, na Natanayeli w’i Kaana y’i Galileeya, beene Zebedaayo, n’abandi biigiishwa babiri baari bari kumwe. 3 21:3 Luk 5:5.Simooni Peetero arababwira ati, "Ngiiye kuroba." Baramusubiza bati, "Turajaana." Barasohoka maze baja mu bwato, ariko muri iryo joro ntihaagira ico bafata.
4 Bukimara guca, Yesu ahagarara ku nkengeero, ariko abiigiishwa ntibamenya ko ari we. 5 Yesu arababaza ati, "Nshuti zanje, hari isamaaki mwafashe?"
Baramusubiza bati, "Ntaazo."
6 21:6 Luk 5:6. Arababwira ati, "Nimujugunye agatimba kanyu iburyo bw’ubwato, muragira ico mubona." Nuuko barakajugunya, ariko bananirwa kugakururira mu bwato kuko isamaaki zaari nyinshi.
7 Wa mwigiishwa Yesu yakundaga abwira Peetero ati, "Ni Nyagasani." Simooni Peetero yumviise ko ari Nyagasani, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, maze yiiroha mu nyanja. 8 Abandi biigiishwa baaza ku nkengeero mu bwato, bakurura agatimba kuuzuye isamaaki. Ntaabwo baari kure y’inkengero, ahuubwo haari nka mita ijana. 9 Bageze imusozi, babona umuriro w’amakara, uriho isamaaki, hamwe n’umugaati. 10 Yesu arababwira ati, "Nimuuzane kuri izo samaaki mumaze gufata."
11 Simooni Peetero yinjira mu bwato maze akururira agatimba kuuzuye isamaaki nini imusozi. Zoose zaari ijana na mirongo itaanu n’itatu kandi n’ubwo zaari nyinshi, agatimba ntaabwo kaaciitse.