Yesu na Peetero
15 Barangije kurya amafunguro ya mugitondo, Yesu abwira Simooni Peetero ati, "Simooni mwene Yohaana, urankunda kurusha aba ngaaba?"
Aramusubiza ati, "Yeego Nyagasani, uzi ko ngukunda."
Yesu aramubwira ati, "Ragira abaana b’intaama zanje."
19 (Yesu yavuze ibyo, ashaaka kwerekana urupfu Peetero azaapfa, bikuubahiisha Imaana.) Amaze kuvuga atyo, aramubwira ati, "Nkurikira."