16 Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
17 Koko, Imaana ntiyoohereje Umwana waayo ku isi kugira ngo aciire abayiriho urubanza, ahuubwo kwari ukugira ngo bakirizwe muri we.
18 Abamwizeera boose ntibaciirwa urubanza, ariko abatamwizeera boose baba baaciiriwe urubanza, kuko baba batiizeeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imaana.