Publicidade

João 5

21 Ni koko, nk’uko Daata azuura abaapfuuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaaka. 22 Nta n’umwe Daata aciira urubanza ahuubwo ububaasha bwo guca imanza zoose yabuhaaye uwo Mwana, 23 kugira ngo boose buubahe Umwana nk’uko buubaha Se. Umuntu weese utuubaha uwo Mwana, aba atuubashe na Se wamutumye.

24 Ndababwira ukuri yuuko, uwumva ijambo ryanje akizeera uwantumye aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntaabwo azaaciirwa urubanza, ahuubwo aba avuuye mu rupfu ageze mu bugingo.

25 Ndababwira ukuri yuuko igihe kigeze, kandi ubu kirasohoye, ubwo abaapfuuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imaana, maze abazaaryumva bazaabaho. 26 Nk’uko Daata ari we sooko y’ubugingo, ni na ko yabuhaaye Umwana we kuba isooko y’ubugingo. 27 Kandi amuha n’ububaasha bwo guca imanza, kuko ni Umwana w’Umuntu. 28 Ibyo ntibibatangaaze kuko igihe kigiiye kuuza ubwo abari mu bituuro boose bazumva ijwi rye 29 bakavamo. Abaakoze ibyiza, bakazuukira ubugingo, naho abaakoze ibibi bakazuukira guciirwa urubanza rw’iteeka.

Abahamya ba Yesu

30 Ntaaco nshobora gukora ku bwanje. Uko numviise ni ko nca imanza, kandi imanza zo nca ni iz’ubutabeera kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanje, ahuubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.

31 Ndamutse niitanzeho ubuhamya, ubwo buhamya bwaba atari ukuri.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-