Pular para o conteúdo
Publicidade

João 6

32 Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko atari Moose wabahaaye ibyokurya biturutse mu ijuru, ahuubwo ko ari Daata utanga ibyokurya nyakuri bituruka mu ijuru. 33 Kuko umugaati w’Imaana ni uwo uva mu ijuru, kandi ukaazanira isi ubugingo."

34 Nuuko baramubwira bati, "Daatabuja, uje uhora uduha uwo mugaati."

35 Yesu arabasubiza ati, "Ni nje mugaati w’ubugingo. Unsanga weese ntaabwo aziigera asonza, kandi unyizeera weese ntaabwo aziigera agira imyota.

Veja também