Publicidade

João 7

14 Ibirori bigeze hagati, Yesu aja mu nzu y’Imaana maze atangira kwigiisha. 15 Abayuuda birabatangaaza maze baravuga bati, "Bishoboka bite kugira ngo uyu mugabo agire ubwenge bwinshi kandi ataariigeze yiga?"

16 Yesu arabasubiza ati, "Ibyo niigiisha ntaabwo ari ibyanje, ahuubwo ni iby’uwantumye. 17 Umuntu weese uhitamo gukora ibyo Imaana ishaaka, azaamenya niiba ibyo niigiisha bikomooka ku Maana, cangwa niiba mvuga ibyanje. 18 Abavuga ibyabo baba biishaakira icuubahiro, ariko ushaakira icuubahiro uwamutumye ni we w’ukuri, kandi ntaabinyoma bimubamo.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-