10 Yesu aruunamuka aramubaza ati, "Mugore, abaakuregaga bari he? Nta n’umwe waguciiriye urubanza?"
11 Wa mugore aramusubiza ati, "Nta n’umwe daatabuja."
Yesu aramubwira ati, "Nanje ntaabwo nguciiriye urubanza. Genda, ariko uheereye noone ntuuzongere gukora icaaha."]8:11 Ibyanditswe bya kare byinshi ntaabwo harimo 7:53-8:11. Mu bindi byanditswe, hano niho hongerwa iyi nyandiko cangwa igashirwa inyuma ya 7:36 cangwa 21:25 cangwa inyuma ya Luka 21:38, kandi ibyo byanditswe bikagira intandukano. Bamwe bashidikanya ibi byanditswe.