Pular para o conteúdo
Publicidade

João 8

3 Abiigiishamategeko n’Abafarisaayo baazanira Yesu umugore wafashwe asambana, bamuhagarika imbere yaabo, 4 baramubwira bati, "Mwigiisha, uyu mugore yafashwe asambana. 5 Mu mategeko, Moose yadutegetse kwiciisha amabuye abagore nk’abo. Noone wowe urabivugaho iki?" 6 Ibyo baabivugiraga kugira ngo bamutegere mu byo avuga maze babone ibyo bamurega. Yesu we aruunama yandikiisha urutoki haasi. 7 Bakomeje kumubaza aruunamuka arababwira ati, "Muri mwe udafite icaaha, ni abe ari we ubanza kumuteera ibuye." 8 Yongera kuunama yandika haasi.8:8 Mu bindi byanditswe bya keera hongerwaho, "Ibyaha bya buri umwe." 9 Babyumviise batyo, batangira kugenda umwe umwe, baheereye ku bakuru. Basiga Yesu wenyine hamwe na wa mugore amuhagaze imbere. 10 Yesu aruunamuka aramubaza ati, "Mugore, abaakuregaga bari he? Nta n’umwe waguciiriye urubanza?"

11 Wa mugore aramusubiza ati, "Nta n’umwe daatabuja."

Yesu aramubwira ati, "Nanje ntaabwo nguciiriye urubanza. Genda, ariko uheereye noone ntuuzongere gukora icaaha."]8:11 Ibyanditswe bya kare byinshi ntaabwo harimo 7:53-8:11. Mu bindi byanditswe, hano niho hongerwa iyi nyandiko cangwa igashirwa inyuma ya 7:36 cangwa 21:25 cangwa inyuma ya Luka 21:38, kandi ibyo byanditswe bikagira intandukano. Bamwe bashidikanya ibi byanditswe.

Veja também