Publicidade

João 8

4 baramubwira bati, "Mwigiisha, uyu mugore yafashwe asambana. 5 Mu mategeko, Moose yadutegetse kwiciisha amabuye abagore nk’abo. Noone wowe urabivugaho iki?" 6 Ibyo baabivugiraga kugira ngo bamutegere mu byo avuga maze babone ibyo bamurega. Yesu we aruunama yandikiisha urutoki haasi. 7 Bakomeje kumubaza aruunamuka arababwira ati, "Muri mwe udafite icaaha, ni abe ari we ubanza kumuteera ibuye." 8 Yongera kuunama yandika haasi. 9 Babyumviise batyo, batangira kugenda umwe umwe, baheereye ku bakuru. Basiga Yesu wenyine hamwe na wa mugore amuhagaze imbere. 10 Yesu aruunamuka aramubaza ati, "Mugore, abaakuregaga bari he? Nta n’umwe waguciiriye urubanza?"

11 Wa mugore aramusubiza ati, "Nta n’umwe daatabuja."

Yesu aramubwira ati, "Nanje ntaabwo nguciiriye urubanza. Genda, ariko uheereye noone ntuuzongere gukora icaaha."]

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-