Pular para o conteúdo
Publicidade

LUKA 2

Umwana Yesu mu Nzu y’Imaana

41 Buri mwaka ababyeyi ba Yesu baajaga kwizihiza iminsi mikuru yo Kunyurwaho i Yerusaalemu. 42 Nuuko Yesu amaze imyaka cumi n’ibiri y’ubukuru, bazaamuukana na we baja kwizihiza iyo minsi mikuru nk’uko umugenzo waabo wari uri. 43 Iyo minsi irangiye, ababyeyi be basubira iwaabo. Maze Yesu we asigara i Yerusaalemu ababyeyi be batabiizi. 44 Baateekereje ko yaaba yaajaanye n’abandi bantu, nuuko bakomeza kugenda urugendo rw’umunsi woose. Bamushaakira mu bavandimwe no mu nshuti. 45 Bamubuze, basubira i Yerusaalemu kumushaakirayo. 46 Hashize iminsi itatu, bamubona mu Nzu y’Imaana yicaranye n’abiigiishamategeko abateze amatwi kandi ababaza ibibazo. 47 Abamwumvaga boose baatangaariraga ubwenge bwe no gusubiza kwe. 48 Se na nyina bamuboonye baratangaara, maze nyina aramubaza ati, "Mwana wanje, ni iki caatumye utugenza utya? Nje na so twagushaatse duhagaritse umutima turakubura."

49 Yesu arabasubiza ati, "Mwanshaakiraga iki? Ntimwari muuzi ko nkwiriye kuba mu nzu ya Daata?" 50 Ariko ntibaasobaanukirwa ico Yesu yamenyeeshaga.

51 Nuuko Yesu amanukana na bo aja i Nazaareeti, agahora abumvira. Ariko ibyo byose nyina abigira ibanga kandi agahora abiteekerezaho. 52 Yesu akomeza kugwiza ubwenge, akura ashimwa n’Imaana n’abantu.

Veja também