Pular para o conteúdo
Publicidade

YOHAANA 1

45 Filipo abona Natanayeli, nuuko aramubwira ati, "Twaboonye Mesiya, uwo Moose yanditse mu mategeko, n’abahanuuzi bakamwandikaho. Ni Yesu w’i Nazaareeti, mwene Yozefu."

46 Natanayeli asubiza Filipo ati, "Mbese i Nazaareeti naho hari iciiza caahaturuka?" Filipo aramusubiza ati, "Ngwino wiireebere."

47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari, nuuko amuvugaho agira ati, "Uyu mugabo ni umu Isirayeli nyakuri udafite uburyarya."

48 Natanayeli aramubaza ati, "Wamenyeye he?"

Yesu aramusubiza ati, "Nakuboonye ubwo wari munsi y’igiti ciitwa umutiini Filipo ataraaguhamagara."

49 Natanayeli aramusubiza ati, "Mwigiisha, koko uri Umwana w’Imaana! Uri Umwami wa Isirayeli!" 50 Yesu aramusubiza ati, "Wemejwe n’uko nkubwiye ko nakuboonye ubwo wari munsi y’igiti c’umutiini? Uzaabona n’ibindi bitangaaje gusumba ibyo." 51 Arongera aramubwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko, muzaabona ijuru rikinguutse, mubone abaamalayika b’Imaana bazaamukira kandi bamanukira ku Mwana w’Umuntu."

Veja também