34 Mariya abaza uwo malayika ati, "Ibyo bizaabaho bite ko ntaamugabo mfite?"
35 Malayika aramusubiza ati, "Umwuka Weera azaakuuzaho, n’ububaasha bw’Isumbabyose bukubundikire mu gicuucu ce, ni co gituma umwana uzaavuuka azaaba Uweera, akiitwa Umwana w’Imaana.