Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 18

Yesu Ahumuura Impumyi

35 Igihe Yesu yari haafi kugera i Yeriko, haari umuntu uhumye wicaye iruhande rw’inzira asabiriza. 36 Yumviise abantu banyuraho basakuza, ababaza ibyo ari byo. 37 Baramusubiza bati, "Ni Yesu w’i Nazaareeti unyuraho."

38 Nuuko ateera heejuru avuga ati, "Yesu Mwana wa Dawudi, ngirira imbabazi!"

39 Abantu baari imbere ya Yesu baramucaaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati, "Mwene Dawudi, ngirira imbabazi!"

40 Yesu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Bamugejeje aho ari, aramubaza ati, 41 "Urashaaka ko ngukorera iki?"

Aramusubiza ati, "Nyagasani, ndashaaka kongera kureeba."

42 Nuuko Yesu aramubwira ati, "Reeba! Kwizeera kwawe kuragukijije." 43 Muri ako kaanya arahumuuka, akurikira Yesu asingiza Imaana. Abantu boose baboonye ibibaaye, na bo basingiza Imaana.

Veja também