15 Nuuko abo baamalayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba baravugana bati, "Nimuuze tuje i Beetelehemu tureebe ibibaayeyo iby' Imaana itumenyesheje."
16 Bagenda biihuuta, bageze i Beetelehemu basangayo Mariya na Yozefu, n’umwana w’uruhinja aryamiishijwe mu muvure. 17 Bamuboonye batangira kwamamaza ibyabaaye hamwe n’ibyo malayika yari yaavuze kuri uwo mwana. 18 Abaabyumviise boose batangaazwa n’ibyo baabwiwe n’abo bashumba.