33 Bageze ahiitwa Nyabihanga, baramubamba na za nkozi z’ibibi barazibamba. Imwe ibumoso bwe, indi iburyo. 34 Maze Yesu aravuga ati, "Daata bababarire kuko bataazi ico bakora." Abasirikare bagabana imyenda ya Yesu bakoreesheje ubufindo.
35 Abantu barashungeera, maze abatware baramushinyagurira bati, "Yakijije abandi, ngaaho niyiikize ubwe niiba ari we Kristo intoore y’Imaana."
36 Abasirikare na bo baramukwena, maze bamuuzanira divaayi ishaariira 37 baravuga bati, "Niiba uri umwami w’Abayuuda ikize."
38 Nuuko heejuru ku musaraba wa Yesu, bashiraho icaapa canditsweho ngo: "Uyu ni Umwami w’Abayuuda."
39 Umwe mu nkozi z’ibibi zaari zibambanywe na we, iramutuka iti, "Mbese si uri Kristo? Ngaaho ikize naatwe udukize."
40 Ariko indi nkozi y’ibibi irayicaaha iti, "Wowe ntiwaatiinya Imaana! Ntuubona ko twahaawe igihano gisa? 41 Dore twebwe turaryora ibibi twakoze, ariko uyu we ntaakibi yakoze."
42 Irongera iravuga iti, "Yesu, uraanyibuke ugeze mu Bwami bwawe."
43 Yesu arayisubiza ati, "Ndakubwira ukuri, yuuko uyu munsi turi bubaane muri Paradizo."