24 Abiigiishwa ba Yohaana bamaze gusubirayo, Yesu atangira kubwira abantu ibya Yohaana Umubatiza ati, "Mwajanywe mu butaayu no kureeba iki? Mwagiiye mu butaayu kureeba urubingo ruhungabanywa n’umuyaga? 25 Noone se mwajanywe no kureeba iki? Ni umuntu wambaye imyenda myiza y’abarimbyi yoroheereye? Oya, kuko abambara imyenda nk’iyo n’abarimbyi bagaburirwa neeza baba ibwami. 26 Ngaaho nimumbwire, mwagiiye mu butaayu kureeba iki? Umuhanuuzi? Ni koko ni umuhanuuzi, ndetse aruta abandi bahanuuzi." 27 Yohaana ni we wavuzweho mu byanditswe ngo,
"Dore ngiiye gutuma intumwa yanje mbere yaawe,
integuuza izaakubanziriza kugira ngo itunganye inzira yaawe."
28 Yesu arongera aravuga ati, "Ndababwira yuuko mu baabyawe n’umugore, ntaan’umwe uruta Yohaana. Ariko umuntu wiciisha bugufi kandi woroheje mu Bwami bw’Imaana ni we umuruta."
29 7:29 Mat 21:32; Luk 3:12. Abasoreesha n’abandi bantu boose bumviise ayo magambo, beemera ko Imaana idaca urwa kibeera kuko baari baarabatijwe na Yohaana. 30 Ariko Abafarisaayo hamwe n’abiigiishamategeko bakuru ntaabwo beemeye imigambi y’Imaana kuko banze umubatizo wa Yohaana.