Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 7

31 Yesu akomeza kubabwira ati, "Mbese abantu b’iki gihe naabagereranya n’iki? Kandi bahwanye n’iki? 32 Bameze nk’abaana bato biicaye mu iguriro bakina, bahamagarana, bavuga bati,

Twabavugirije inanga,

ntimwabyina,

twaririmbye indirimbo z’umubabaro,

ariko ntimwarira."

33 Yesu arababwira ati, " Dore Yohaana Umubatiza yaaje atarya umutsima ndetse atanywa na divaayi, muravuga ngo afite dayimooni.34 Umwana w’Umuntu aje arya, ndetse anywa, muravuga ngo, Nimureebe iki gisambo, umusinzi kandi inshuti y’abasoreesha n’abanyabyaha!35 Nyamara ubwenge bw’Imaana bugaragazwa n’ababwemera boose ko ari ubw’ukuri."

Umugore Asiiga Yesu Amavuta

36 Umwe mu Bafarisaayo witwaga Simooni, araarika Yesu ngo basangire. Nuuko Yesu yinjira mu nzu ye ariicara ngo arye. 37 7:37 Mat 26:7; Mar 14:3; Yoh 12:3.Maze umugore wari umunyabyaha wo muri iyo tawuni amenye inkuru ko Yesu ari buriire muri iyo nzu y’Umufarisaayo, azana agacupa k’amavuta ahuumura neeza.

Veja também