Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 8

Yesu Ategeka Umuyaga n’Imivumba Gutuuza

22 Umunsi umwe, Yesu n’abiigiishwa be baja mu bwato, arababwira ati, "Reka twambuke tuje haakurya y’ingezi." Nuuko bazitura ubwato batangira urugendo. 23 Bacambuka, Yesu arasinziira. Maze umuyaga mwinshi uteera mu ngezi, imivumba yisuka mu bwato bwenda kurengerwa n’amaazi, biisanga mu kaaga.

24 Biihuutira kumukangura, bati, "Daatabuja, Daatabuja! Tugiiye gupfa!"

Nuuko akangutse, acaaha umuyaga n’imivumba birahoosha, habaho ituuze. 25 Yesu arababaza ati, "Kwizeera kwanyu kuri he?"

Baratiinya kandi baruumirwa, baravugana bati, "Mbese uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga no gucura kw’ingezi bikamwumvira!"

Yesu Akiza Umugabo wari Uteewe n’Abadayimooni

26 Nuuko Yesu n’abiigiishwa be barambuka bafata haakurya, bagera mu gice c’Abagadereeni8:26 Ibyanditswe bimwe bivuga ko ari Geresa hateeganye n’i Galileeya.

Veja também