49 Yesu akivuga ibyo, haaza umuntu uvuuye mu rugo rwa Yayiro, maze abwira uwo mutware w’isinagoogi ati, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Reka kurusha umwigiisha."
50 Yesu yumviise ibibaaye abwira Yayiro ati, "wiitiinya, izeere gusa umukoobwa waawe arakira."
51 Nuuko Yesu ageze mu muryango w’inzu ya Yayiro, ntiyakundira umuntu weese kwinjirana na we uretse Peetero, Yohaana, Yaakobo hamwe na Yayiro na nyina w’uwo mukoobwa. 52 Bageze mu nzu, basanga abantu boose baririra uwo mukoobwa, bateera heejuru. Maze Yesu arababwira ati, "Murekeraho kurira kuko umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye."
53 Baramuseka kuko baari baazi neeza yuuko uwo mukoobwa yapfuuye. 54 Yesu abwira abantu baari mu nzu ngo baje hanze, maze amufata ukuboko avuga mu ijwi rirenga ati, "Mukoobwa kanguka." 55 Uwo mukoobwa atangira guhuumeeka neeza ako kaanya arahaguruka. Yesu ategeka ko bamuha icokurya. 56 Ababyeyi b’uwo mukoobwa baratangaara caane. Ariko Yesu abategeka kutagira umuntu wo babibwira.