27 Ndababwira ukuri yuuko, bamwe muri mwe bari aha, batazaapfa batari bareeba Ubwami bw’Imaana."
Yesu Ahindurwa Ukundi
28 Hashize iminsi nk’umunaane avuze ibyo, Yesu ajaana na Peetero, na Yohaana na Yaakobo bazaamuukana umusozi gusenga. 29 Yesu agisenga, mu maaso he hahinduka ukundi maze hararabagirana caane. Imyenda ye na yo ihinduka umweru dede irarabagirana. 30 Ako kaanya haboneka abagabo babiri, Moose na Eliya bavugana na we. 31 Baboneka bafite ubwiza bw’ijuru burabagirana, bavugana na Yesu iby’urupfu rwe, urwo yari agiiye kuzaapfiira i Yerusaalemu.