Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 9

38 Ako kaanya umugabo ateera heejuru, asakuza ari mu bantu avuga ati, "Mwigiisha ndakwinginze girira umwana wanje imbabazi kuko ari we mwana mfite wenyine. 39 Buri gihe dayimooni imufata imutunguye ikamuteera kuborooga. Iyo imufashe, iramutigita akaazana ifuro mu kanwa. Ntaabwo imuvaho vuba, ahuubwo iramubabaza ikamuvaho biruhije. 40 Ninginze abiigiishwa baawe ngo bamukize ariko ntibaabishoboye."

41 Yesu aravuga ati, "Yemwe bantu b’iki gihe mudafite kwizeera, kandi mwibwira ibibi gusa. Nzaageza ryari kubaana na mwe no kubiihangaanira?" Nuuko Yesu aramubwira ati, "Ngaaho nzanira uwo mwana waawe."

42 Uwo mwana bakimuuzana aho Yesu ari, dayimooni imukubita haasi, iramutigita. Nuuko Yesu acaaha dayimooni ako kaanya imuvamo. Amaze gukiza uwo mwana, amusubiza se. 43 Nuuko abantu boose batangaazwa n’ububaasha bw’Imaana buhebuuje.

Yesu Yongera Kuvuga Ibyerekeye Urupfu rwe

Bagitangaaye, Yesu abwira abiigiishwa be ati,

Veja também