57 Nuuko Yesu n’abiigiishwa be bakigenda, umuntu aramubwira ati, "Ndagukurikira aho uja hoose."
58 Yesu aramusubiza ati, "Ingunzu zifite imyobo yo kuraaramo, n’inyoni zo mu kireere zifite ibyari byo kubamo, ariko Umwana w’Umuntu ntaafite aho kurambika umusaya."
59 Nuuko Yesu abwira undi muntu ati, "Nkurikira."
Ariko uwo muntu aramusubiza ati, "Nyagasani, nyemerera manze nsubire mu rugo nteguure ibyo guhamba daata."
60 Yesu aramubwira ati, "Reka abapfu bahambe abapfu baabo. Ariko wowe genda wamamaze iby’Ubwami bw’Imaana."
61 Undi muntu na we aramubwira ati, "Nyagasani, ndagukurikira, ariko nyemerera mbanze nje guseezera ku bo mu rugo."
62 Yesu aramusubiza ati, "Ntaamuntu ufashe isuka ihinga, ureeba inyuma uba ukwiriye Ubwami bw’Imaana."