28 Malayika abonekera Mariya aramubwira ati, "Ni amahoro uhiiriwe! Uhoraho ari kumwe naawe."
29 Mariya ariikanga, ahagarika umutima ku bw’iyo ndamutso ateekereza ico imenyeesha. 30 Malayika aramubwira ati, "Ntuugire ubwoba Mariya, kuko uhiiriwe ku Maana. 31 1:31 Mat 1:21.Dore uzaasama inda, ubyare umuhungu, uzamwite Yesu.