Zaakariya Ahanuura
67 Zaakariya se wa Yohaana, ayoborwa n’Umwuka Weera, arahanuura ati,
68 "Nyagasani ahimbaazwe, Imaana y’Abiisirayeli,
kuko igendereye abantu baayo, kubacungura.
69 Kandi itwoherereje Umukiza ukomeye,
kuva mu rubyaro rw’umugaragu waayo Dawudi.
70 Nk’uko Imaana yakoreesheje abahanuuzi baayo kuva keera, yaseezeranyije
71 yuuko izaadukiza abanzi n’amaboko y’abatwanga boose.
72 Yagiriye ba sogokuruza imbabazi,
yibuka iseezerano ryayo ryera,
73 n’indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu
74 yuuko nitumara gukizwa amaboko y’abanzi baacu,
tuzaayikorera tudatiinya,
75 turi abeera, dukiraanuka imbere yayo iminsi yoose yo kubaho kwacu.
76 Kandi naawe mwana wanje, uziitwa umuhanuuzi w’Imaana Isumbabyose.
Uzaabanziriza Umukiza kugira ngo utungaanye inzira ze.
77 Uzaamenyeesha abantu yuuko inzira y’agakiza,
ari ukubabarirwa ibyaha byabo.
78 Urukundo rw’Imaana n’imbabazi zaayo, bizaatuuzaho
nk’uko izuuba ritumurikira umuseke utambitse,
79 ukamurikira abiicaye mu mwijima no mu gicuucu c’urupfu,
no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro."