Publicidade

Lucas 10

Yesu Yiigiisha ku Rukundo

25 10:25 Mat 22:35-40; Mar 12:28-34. Umwe mu biigiishamategeko ya Moose, ahagurutswa no kugerageza Yesu aramubaza ati, "Mwigiisha, naakora iki kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?"

26 Yesu aramusubiza ati, "Amategeko ya Moose avuga iki? Uyasobaanukirwa ute?"

27 Na we aramusubiza ati, "Ukundiishe Uhoraho Imaana yaawe umutima waawe woose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zaawe zoose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi waawe nk’uko wikunda."

28 Yesu aramubwira ati, "Uvuze neeza. Nuugenza utyo uzaabona ubugingo."

29 Uwo mwigiisha w’amategeko, ashaatse kwishigikira, abaza Yesu ati, "Harya mugenzi wanje ni nde?"

30 Yesu amusubiza amuciira umugani ati, "Umunsi umwe Umuyuuda yavuuye i Yerusaalemu amanuka aja i Yeriko. Akigenda agwa mu bambuzi, baramusuumiira, baramukubita, bamwaka ibyo yari afite byose. Ndetse bamwambura n’imyenda ye. Nyuma bariiruka bamusiga ari indembe. 31 Akiri aho haaza umuheerezabitambo, amuboonye, arakiikira anyuraho ariigendera. 32 Nyuma y’aho haaza umuleevi na we amuboonye abigenza atyo, ntiyamwitaho, ariigendera. 33 Nuuko haaza Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, we amuboonye, amugirira impuhwe. 34 Amwoza ibikomere na divaayi, amwomoza amavuta ya elayo,10:34 Amavuta ya elayo ni amavuta ava mu giti ciitwa elayo. kandi amupfuka inguma. Amushira ku ndogobe ye, amujaana ahantu ho gucumbika, aramurwaza. 35 Bukeeye aha nyir’icumbi idenariyo ebyiri aramubwira ati, Umurwaze kandi ibyo uzaatanga birenze ibyo ngusigiye nzaabikwishura ngarutse."

36 Yesu ni ko kubaza wa mwigiisha w’amategeko ati, "Uteekereza ute? Muri abo batatu ni nde wamugiriye neeza? Ni nde wabaaye mugenzi we?"

37 Na we aramusubiza ati, "Ni uwamugiriye imbabazi."

Yesu aramubwira ati, "Genda naawe ukore utyo."

Veja também

Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-